Uko babara Zakat y’amafaranga
Zakat y’amafaranga igendera ku bipimo bya zakat ya zahabu na feza.
Uko bigenda rero ufite amafaranga agomba kubanza kumenya agaciro ka garama imwe ya zahabu cyangwa iya feza uko bigura,iyo umaze kukamenya ugakuba na garama 85 za zahabu cyangwa garama 595 za feza,ibyo abonye biba aribyo mafaranga y’ifatizo umuntu aheraho mu gutanga zakat y’amafaranga,ubwo utayagejejeho ntabwo ategetswe gutanga zakat.
Urugero :
– Mu mwaka wa 2009 garama imwe ya zahabu igura 11,000frw
– Ubwo garama 85 za zahabu zagurwa 11000frw x 85 = 935,000 frw
– Ubwo aya 935,000 frw niyo fatizo ugomba gutanga zakat y’amafaranga aba agejejeho,ariko ashobora guhinduka bitewe n’agaciro ka zahabu buri mwaka uko gahinduka.
Ese batanga amafaranga angahe?
Iyo umaze kubona ugejeje ku mafaranga y’ifatizo ariyo gaciro ka garama 85 za zahabu angana na 935,000frw (mu mwaka wa 2009) kandi ayamaranye umwaka,ufata amafaranga yose ufite ukayagabanya na 40,igisubizo ubonye ubwo aba ariyo zakat ugomba gutanga.
Urugero :
– Umuntu ufite 1,000,000FRW ayagabanya na 40 atya : 1,000,000 frw : 40 = 25,000 frw (iyi niyo zakat agomba gutanga).
– Ufite 2,000,000frw atanga : 2000,000 frw : 40 = 50,000 frw (iyi niyo zakat agomba kuyatangira).
Gutyo gutyo mbese ni ugufata amafaranga yose afite akayagabanya na 40, icyo abonye ikaba ari yo zakat agomba gutanga.
Share on twitter
Share on linkedin
Share on whatsapp
Share on email
Share on print
