Zakat y’Ibicuruzwa
Ufite ibicuruzwa ibyo ari byo byose mu iduka byaba imodoka, imyenda, amapiyese (pieces), telefone, ibiribwa n’ibindi bicuruzwa binyuranye abantu bacuruza,icyo akora cya mbere ni ukumenya agaciro kabyo byose kugirango amenye niba agejeje ku mafaranga y’ifatizo yo gutanga zakat. Ibyo abigeraho yifashishije inzira yo gukora ibarura ry’ibicuruzwa byose akurikije igiciro gitoya atangira buri gicuruzwa maze akagenda ateranya amafaranga ya buri kintu. Iyo abirangije areba igiteranyo cya byose. Iyo asanze icyo giteranyo kigeze kugaciro ka zahabu ingana na garama 85 cyangwa feza ingana na garama 595 kandi abimaranye umwaka, ubwo aba agomba gutanga zakat. Ubwo ahita atanga zakat y’agaciro k’ibyo bicuruzwa byose nk’uko atanga Zakati y’amafaranga.
Uko abigenza: Afata icyo giteranyo akagigabanya na 40. Ibyo abonye nibyo Zakati agomba gutanga.
URUGERO RW’UMUNTU UFITE IDUKA
|
IBICURUZWA |
INGANO |
AGACIRO |
|
Umuceri |
1000 KGS |
500,000frw |
|
Isukari |
1000KGS |
700,000frw |
|
Ifu y’ibigori |
2000KGS |
500,000frw |
|
Ifu y’imyumbati |
500KGS |
50,000frw |
|
Amavuta |
500LTR |
400,000frw |
|
Amata y’ifu |
500KGS |
2000,000frw |
|
Igiteranyo cy’agaciro ka byose |
|
4,150,000frw |
|
Zakati agomba gutanga |
|
4,150,000FRW : 40 = 103,750FRW |
Uyu mucuruzi Zakati ye yafashe agaciro k’ibiri mu iduka rye byose maze akagabanya na 40 (Frw 4,150,000:40). Ibyo abonye bingana na (103,750frw) ni yo zakat y’ibicuruzwa bye. Iyi niyo nzira abacuruzi bose bakoresha mu gutanga zakat y’ibicuruzwa byabo.
Share on facebookShare on twitter
Share on linkedin
Share on whatsapp
Share on email
Share on print
