Ubumenyi ku bibazo by’izungura

Bimwe mu bibazo biri mu miryango itandukanye kandi byugarizwe n’indi miryango ni ibijyanye n’izungura. Ariko noneho bikaba akarusho iyo abasilamu ubwabo birengagije ibyo Allah yavuze muri Qoran.

Kuri iyi paji tuzagenda dushyiraho ibibazo bishobora kubaho byanafasha benshi muri twe gutekereza no kwiga ibikwiye kuri iyi ngingo.


Kanda hano wumve Amasomo ku izungura

Soma unasubize bimwe mu bibazo biri munsi

Ikibazo cya 1

Umuntu yitabye Imana ari umugabo agasiga:

  1. Umugore
  2. Se umubyara
  3. Nyina umubyara
  4. Abana 2 (umuhungu n’umukobwa)

A) Igeno rya buri wese mu basigaye ringana gute?
B) Nuwuhe mubare wakoreshwa mu kugabanya ngo hatazamo ibice?

Leave a Reply