Ibitekerezo ku bumenyi bukenewe

Ubumenyi ni ikintu gikomeye mu buzima bw’abantu ariko rimwe narimwe hari igihe abantu batabubona kimwe. Niyo mpamvu twifuza kubasangiza bimwe mu biganiro dutekereza ko byagirira abantu akamaro kandi nabo bashobora gutangaho ibitekerezo kandi bikaba byagira akamaro. Bimwe mu bibazo tugerageza kwibandaho ni ibi bikurikira: Ese ubumenyi n’iki? Ese ubemenyi bw’idini nibwo bukenewe gusa?

Ubumenyi ku bibazo by’izungura

Bimwe mu bibazo biri mu miryango itandukanye kandi byugarizwe n’indi miryango ni ibijyanye n’izungura. Ariko noneho bikaba akarusho iyo abasilamu ubwabo birengagije ibyo Allah yavuze muri Qoran. Kuri iyi paji tuzagenda dushyiraho ibibazo bishobora kubaho byanafasha benshi muri twe gutekereza no kwiga ibikwiye kuri iyi ngingo. Kanda hano wumve Amasomo ku izungura Soma unasubize bimwe […]

eDarsa ni iki?

eDarsa ni uburyo bushya bwo kubagezaho amasomo arambuye. Ushaka kwiga azajya yiyandisha kuburyo n’igihe amasomo yamucitse azajya abasha kuyagurikira aciye kuri uru rubuga anakoresheje Internet. Haba ari kuri mudasobwa (computer) cyangwa telefone igendanwa (mobile) byose bizajya bituma akurikira amasomo mu gihe afite Internet kandi yiyandikishije.