Uko babara Zakat ya Zahabu na Feza
ZAHABU
Igipimo fatizo: Guhera kuri garama 85 gusubiza hejuru.
Igihe igomba kuba imaze: Umwaka
Igitangwa: 1/40 (kimwe cya mirongo ine).
Ibisobanuro: Iyo umuntu afite Zahabu abitse icya mbere agomba kubanza gukora ni ukureba ko igejeje ku gipimo fatizo aricyo garama 85. Iyo asanze zigezeho kandi azimaranye umwaka aba agomba kuyitangira Zakat.Uko apima Zakat ye rero ni ugufata Zahabu ye yose akayipima maze akayigabanya na 40 igisubizo abonye akaba aribyo atanga. Urugero: Umuyisilamu ufite garama 200 za Zahabu azigabanya na 40, igisubizo abonye akaba ariyo Zakat agomba gutanga. Dore uko bikorwa mu mibare:Garama 200 : 40 = Garama 5 iyo niyo Zakat yatanga kuri garama 200 kuko azigabanyije na 40. Ufite zahabu ingana na garama 500 atanga atya: Garama 500 : 40= Garama 12,5. Mbese ni ukuvugako iyo zahabu ye igeze kuri garama 85 gusubiza hejuru ayimaranye umwaka arayifata akayigabanya na 40, ibyo abonye bikaba ariyo Zakat agomba gutanga.
FEZA
Igipimo fatizo: Guhera kuri garama 595 gusubiza hejuru.
Igihe igomba kuba imaze: Umwaka
Igitangwa: 1/40 (kimwe cya mirongo ine).
Ibisobanuro: Iyo ufite feza ubitse, icyo ubanza gukora ni ukumenya niba igejeje ku gipimo fatizo cyo gutanga zakat aricyo garama 595. Iyo usanze uzigejejeho kandi zimaze umwaka igomba gutanga Zakat .Uko uyipima : Ni ugufata feza yawe yose ukayigabanya na 40, ibyo ubonye akaba aribyo Zakat ugomba gutanga Urugero :Ufite garama 800 za feza azigabanya na 40 atya : Garama 800 : 40 = Garama 20. niyo Zakat yayitangira. Ufite feza ingana na garama 1000 azigabanya na 40 atya : Garama 1000 : 40 = Garama 25, niyo zakat agomba kuyitangira.
ICYITONDERWA
ICYITONDERWA
Utagejeje ku bipimo fatizo byavuzwe hejuru kuri Zahabu na Feza ntabwo ategetswe gutanga Zakat.
Zahabu cyangwa Feza zigamijwe kuri zakat yavuzwe hejuru ni ibyo umuntu abitse nk’umutungo. Naho uwaba azicuruza uwo atanga zakat y’ibicuruzwa hakurikijwe agaciro kabyo nk’uko bisobanuye muri Zakat y’ibicuruzwa.
Share on twitter
Share on linkedin
Share on whatsapp
Share on telegram
Telegram
Share on email
Share on print
