Zakat y’Ibihingwa
Ibihingwa bitangwamo Zakat ni ibinyampeke n’imbuto. Ibinyampeke byose bigomba gutangirwa Zakat. Naho imbuto zitangwamo Zakat ni izipimwa kandi zigahunikwa nk’itende n’imizabibu.
Iyo ibihingwa bigejeje ku gipimo fatizo baheraho aricyo kingana n’ibiro 616 Kgs, bigomba gutangirwa zakat.
INGERO
|
IMITEREREY’ IBIHINGWA |
IGIPIMO FATIZO BAHERAHO |
IGITANGWA |
|
Ibihingwa byuhiwe n’abakozi |
616kgs |
1/20 |
|
Ibihingwa byuhiwe n’imvura |
616kgs |
1/10 |
IBISOBANURO
Iyo ibihingwa byavomewe nta mvune nyinshi zirimo, nk’ibyuhiwe n’imvura cyangwa imigezi ibiri hafi, icyo gihe iyo bigejeje ku gipimo fatizo kingana n’ ibiro 616 atangamo kimwe cya cumi (1/10) cy’ibyo yejeje igihe asaruye.
Iyo ibihingwa byavomewe n’amaboko y’abantu cyangwa bakavomera bakoresheje imashini na za moteri zizamura amazi n’ibindi bikoreshwa mu kuvomera imyaka, iyo bigejeje ku gipimo fatizo aricyo kingana n’ibiro 616, atangamo kimwe cya makumyabiri (1/20) cy’ibyo yejeje igihe asaruye byeze neza.
Urugero:
– Uwejeje umuceri ungana na 1000kgs yarawuvomeye atanga 1/20 aribyo bingana na 50kgs,ubwo abikora atya:
1000kgs :20 = 50kgs
– Naho iyo uwo muceri wa 1000kgs wuhiwe n’amazi y’imvura cyangwa ay’igishanga,atanga zakat ya 1/10 ariyo ya 100kgs, ubwo abikora atya:1000kgs :10 = 100kgs
Share on facebookShare on twitter
Share on linkedin
Share on whatsapp
Share on email
Share on print
