Zakat y’Ibicuruzwa

Zakat y’Ibicuruzwa

Ufite ibicuruzwa ibyo ari byo byose mu iduka byaba imodoka, imyenda, amapiyese (pieces), telefone, ibiribwa n’ibindi bicuruzwa binyuranye abantu bacuruza,icyo akora cya mbere ni ukumenya agaciro kabyo byose kugirango amenye niba agejeje ku mafaranga y’ifatizo yo gutanga zakat. Ibyo abigeraho yifashishije inzira yo gukora ibarura ry’ibicuruzwa byose akurikije igiciro gitoya atangira buri gicuruzwa maze akagenda ateranya amafaranga ya buri kintu. Iyo abirangije areba igiteranyo cya byose. Iyo asanze icyo giteranyo kigeze kugaciro ka zahabu ingana na garama 85 cyangwa feza ingana na garama 595 kandi abimaranye umwaka, ubwo aba agomba gutanga zakat. Ubwo ahita atanga zakat y’agaciro k’ibyo bicuruzwa byose nk’uko atanga Zakati y’amafaranga.

Uko abigenza: Afata icyo giteranyo akagigabanya na 40. Ibyo abonye nibyo Zakati agomba gutanga.

URUGERO RW’UMUNTU UFITE IDUKA

IBICURUZWA

INGANO

AGACIRO

Umuceri

1000 KGS

500,000frw

Isukari

1000KGS

700,000frw

Ifu y’ibigori

2000KGS

500,000frw

Ifu y’imyumbati

500KGS

50,000frw

Amavuta

500LTR

400,000frw

Amata y’ifu

500KGS

2000,000frw

Igiteranyo cy’agaciro ka byose

 

4,150,000frw

Zakati agomba gutanga

 

4,150,000FRW : 40 = 103,750FRW

 

Uyu mucuruzi Zakati ye yafashe agaciro k’ibiri mu iduka rye byose maze akagabanya na 40 (Frw 4,150,000:40). Ibyo abonye bingana na (103,750frw) ni yo zakat y’ibicuruzwa bye. Iyi niyo nzira abacuruzi bose bakoresha mu gutanga zakat y’ibicuruzwa byabo.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email
Share on print
Print

This entry was posted in Uncategorized. Bookmark the permalink.