Uko babara Zakat y’Imishahara
Abakozi bahembwa umushara barimo ibice bitatu (3):
-
- Abo umushahara udahaza ibikenerwa byabo mu buzima.
- Abo umushahara uhwana n’ibikenerwa mu buzima bwabo.
- Abasagura nyuma y’ibyo bakenera mu buzima.
-
- Igice cya mbere n’icya kabiri nta zakat batanga ku mushahara wabo kuko ntacyo basagura kandi zakat itangwa mu bisaguka ku byo umuntu akenera by’ibanze mu buzima.
- Naho abo mu gice cya gatatu, bo bategekwa gutanga zakat ku mushahara wabo, iyo ibyo basagura bigejeje ku mafaranga fatizo aherwaho mu gutanga Zakat ariyo angana n’agaciro ka garama 85 za zahabu kandi bakaba bayabitse umwaka kuva igihe bujurije ay’ifatizo.(urugero: mu mwaka wa 2009 amafaranga fatizo ni 935,000frs kuko garama imwe ya zahabu igura 11000frs).
Ni ukuvuga ko umukozi atangira gutanga zakat y’umushahara kuva yujuje amafaranga afite agaciro ka garama 85 za zahabu ayamaranye umwaka kandi akaba ayabitse Atari yagabanuka ngo ajye munsi yayo.
Share on facebook Facebook Share on twitter Twitter Share on linkedin LinkedIn Share on telegram Telegram Share on whatsapp WhatsApp Share on email Email Share on print Print