Zakat ya Sosiyete na za Koperative

Uko babara Zakat ya Sosiyete na za Koperative

Sosiyete na Koperative z’ubucuruzi ubuhinzi n’ubworozi zitanga Zakat mu buryo bukurikira :

Sosiyete na koperative z’ubuhinzi :
Iyo zikora ishoramari mu buhinzi bw’ibihingwa nk’ibinyampeke n’ibindi bipimwa bikanahunikwa, icyo gihe zitanga Zakat y’ibihingwa hakurikijwe amategeko abigenga nk’uko byasobanuwe muri Zakat y’ibihingwa.

Sosiyete na koperative z’ubworozi :
Iyo zikora ishoramari mu bworozi bw’amatungo, icyo gihe hatangwa Zakat y’amatungo hakurikijwe amategeko agenga Zakat y’amatungo nk’uko byasobanuwe muri iryo somo.

Naho iyo ari sosiyete zicuruza amafaranga atarashowe mu bikorwa, zitanga Zakat y’amafaranga.

Sosiyete na koperative z’ubucuruzi:
Sosiyete z’ubucuruzi nk’izitumiza zikanohereza ibintu mu mahanga, izigurisha, izigura n’izindi, zitanga Zakat y’ibicuruzwa mu gaciro k’ibyo zicuruza byose hiyongereyeho inyungu iyo bimaze umwaka kandi bikaba bigeze ku gaciro fatizo ka Zakat, hagatangwamo kimwe cya mirongo ine (1/40) cy’umutungo wose wa Sosiyete.

Zakat Ku Migabane:
Iyo nyir’imigabane muri sosiyete agamije gukomeza kugira uruhare rwe mu migabane ye muri sosiyete, akajya afata inyungu yayo buri mwaka, izo nyungu azitangira Zakat iyo zigejeje ku gaciro fatizo k’amafaranga yo gutanga zakat, naho iyo agamije gucuruza muri iyo migabane agura agurisha ibi n’ibi ashaka inyungu, icyo gihe ategekwa gutanga Zakat ku migabane yose afite muri sosiyete, ubwo Zakat yayo ikaba nk’iy’ibicuruzwa ingana na kabiri n’igice ku ijana (2,5%) bingana na kimwe cya mirongo ine (1/40) cy’uwo mutungo.

Share on facebook Facebook Share on twitter Twitter Share on linkedin LinkedIn Share on telegram Telegram Share on whatsapp WhatsApp Share on email Email Share on print Print
This entry was posted in Uncategorized. Bookmark the permalink.