Intambara muri Palesitine

Iriburiro

Ku izina rya Allah, Imana Nyirimpuhwe Nyirimbabazi  Hashimwe kandi hasingizwe Rurema, We waremye buri kiremwa,  Akanagiha uburyo bwo kubaho mu Isi y’ibiremwa bigenzi byacyo, abantu, inyamaswa, ibimera n’ibindi Imana yaremye biri ku Isi nk’imisozi, amazi n’ibindi. Ndasabira Intumwa Muhammad amahoro n’imigisha, n’abiwe n’abasangirangendo, n’abakurikiye abasangirangendo, urwo ruhererekane rw’abakora ibyiza kugera kuri abikigihe n’abazakurikiraho. Allah abemerere ibikorwa byabo byiza (Ameen).  Mu biremwa hari ibyo abantu tubona, hari n’ibindi tutabona. Ikiremwa-muntu cyahawe navuga “umuzigo” wo gutekereza, kuvuga, kurema bijyanye n’ubwenge-muntu. Kuba umuntu yarahawe kuyobora Isi, ntabwo ari inshingano zoroshye, kuko nkuko tuzagenda tubibona, Isi ituwe n’abantu bafite imitekerereze n’imyemerere binyuranye. Hari abafite intekerezo bumva ko arizo Isi ikwiye kugenderaho, abandi nabo bati intekerezo yacu niyo ikwiye kujya imbere; aho niho amakimbirane ahera. Bamwe bashaka ko Isi dutuye iyoborwa uko babyumva, uko bemera, uko umuco wabo ubibategeka, abandi nabo bakagaragaza ko uwo muco uhabanye n’uwabo ko kandi bidashoboka kuwuyoboka, amakimbirane akaba urudaca! Ibi n’ibindi bibazo, nibyo byagiye bitera intambara, zaba izishingiye ku madini cyangwa ku zindi ntekerezo ziganisha ku myemerere n’imico. Nk’izabaye hagati y’Abaromani n’Abayahudi mu myaka ya 66-73 nyuma y’ivuka rya Yesu (Imana Imuhe Amahoro) kugeza kuzari zishingiye ku madini (Crusades) guhera mu kinyejana cya 11 kugeza mu kinyejana cya 13. Izi ni intambara zahitanye abanyamadini by’umwihariko Abayahudi Intambara zagiye ziba hagati y’uduhugu aribyo byaje kubyara ibihugu tuzi ubu ngubu ku mugabane w’Uburayi. Izo ni intambara zabaye mu myaka inyuranye kuva mu kinyejana cya 15, kugeza mu kinyejana cya 17, kugenda no mu kinyejana cya 18 kugeza ku ntambara iya mbere n’iya kabiri by’Isi. Kugera ku ishingwa rya Israel n’intambara zakurikiye hagati ya Israel n’Abarabu (1948, 1967, 1973). Muri iyi nyandiko tuzajya turebera hamwe umuzi w’ibibazo byugarije Isi, kugeza kuri iki kibazo kiri hagati ya Israel na Palestine.

Leave a Reply